Inzozi zo gutunga inzu ziri ku isonga mu zirotwa na benshi mu Rwanda ariko abatuye mu bice by’imijyi bazikabya ni bake cyane bitewe n’amafaranga bisaba yaba mu kugura ikibanza no kubaka inzu nziza igendanye n’igihe.
Bishimangirwa n’umubare w’abakodesha inzu. Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko umubare w’abantu bakodesha mu Rwanda wikubye kabiri mu kuva mu 2012, bava kuri 360000 bagera kuri 735000. Nko mu Mujyi wa Kigali imiryango ingana na 67% irakodesha.
Nubwo hari uruhare ubukode bugira ku iterambere ry’igihugu n’iry’imiturire, ku rundi ruhande usanga ari umusaraba uremereye ku bakodesha bigendanye n’amafaranga binjiza y’intica ntikize ku buryo usanga buri wese akora uko ashoboye ngo ature uwo mutwaro.
Leta y’u Rwanda imaze kubaka inzu ziciriritse zisaga 2000 mu 6000 yari yiyemeje mu myaka irindwi, icyakora imibare igaragaza ko ijanisha ry’Abanyarwanda bashobora kuzigondera rikiri hasi cyane.
Inzu iciriritse ni ibarirwa agaciro katarengeje miliyoni 40 Frw. Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko abahembwa nibura miliyoni 1,2 Frw ku kwezi ari bo bashobora kwiyishyurira inzu nta nkunganire bakeneye, ni ukuvuga abangana na 2,7%.
Abagera kuri 46,1% bashobora kwishyurirwa hagiyeho nkunganire mu gihe abahembwa munsi ya 200 000 Frw bagera kuri 50,8% bo badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Igisubizo mu bikorera
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guha nkunganire abashoramari, koroherezwa imisoro, guhabwa ubutaka ku bafite imishinga minini ndetse no guha Abanyarwanda inzu ku nyungu nto ya 11%. Ni icyemezo cyiza kigamije gukemura ikibazo cy’ubukode bw’inzu zo kubamo.
Ku rundi ruhande, abikorera batangiye gushaka uko bagira uruhare muri iyi gahunda kugira ngo abanyarwanda bature heza kandi ku giciro gito.
Urugero ni ikigo Ubudasa Wall Paints, gikora by’umwihariko imirimo ya nyuma ku nyubako [Finissage] cyiyemeje gufasha abubaka n’abifuza kuvugurura inyubako binyuze mu kugabanya ikiguzi bisaba. Ibi bizagabanya ikiguzi cy’inzu kuko ibiyigendaho mu kuyubaka nabyo bizahenduka.
Ubudasa Wall Paints bakora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye.
Hari ugukora ’plafond zigezweho’, gusiga amarangi neza imbere n’inyuma, ibikoni bigezweho, ‘Design’ zongerera inzu ubwiza, kurinda no kurwanya ubukonje ‘Humidite’, ibyumba byiza, ubwiherero n’ibindi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Ubudasa Wall Paints, Umugwizawase Delphine, yavuze ko binyuze muri serivisi batanga biyemeje kugira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy’inzu gikomeje kugora abaturarwanda no kubafasha gutura aheza.
Ati “Ku nzu usanga kunogereza inzu ‘finissage’ ni cyo gihenze gifata ijanisha rinini ku mafaranga y’inyubako, ni muri urwo rwego twashyizeho poromosiyo kugira ngo tworohereze umuntu wese ufite umugambi wo kubaka cyangwa uri kubaka. Bizatuma inzu ziciriritse zigonderwa na benshi”.
Muri iyo poromosiyo ya mbere y’Ubudasa Wall Paints, umuntu ufite inzu ari kubaka cyangwa ushaka kuvugurura ahabwa serivisi ikomatanyije [Full Package] irimo gusiga amarange imbere n’inyuma mu buryo bugezweho, kubakirwa plafond, urukuta rwa televiziyo (TV wall) rugezweho, ibikoni no gutaka inkuta n’ibyumba (Wall Designs) n’ibindi.
Umugwizawase ati “Uwo duhaye serivisi ikomatanyije ‘Full Package’ tumukuriraho 20% y’ikiguzi cyose cy’ibyo twakoze. Urugero niba yari kwishyura miliyoni 10Frw ubwo azishyura miliyoni 8Frw”.
Yakomeje avuga ko uburyo bwa kabiri Ubudasa Wall Paints ishaka gutangamo umusanzu ni uko uwakenera serivisi zikomatanyije zo kunogereza inzu (finissage) azikorerwa akanubakirwa amakaro ku buntu. Iyo amakaro asanzwe yubatswe, umukiliya ahitamo poromosiyo y’igabanyirizwa rya 20%.
Ati “Turi gufasha abantu koroherwa no kurangiza inzu [finissage] kugira ngo babashe kugira amahirwe yo gutunga inzu cyangwa n’abazigurisha bazitangire make kuko bazaba bazubatse badahenzwe. Abakodesha nabo bazahendukirwa.”
Uyu musanzu uzatuma hari abaturarwanda benshi batunga inzu zabo dore ko abenshi bifuza iziri hagati ya miliyoni 15Frw na miliyoni 30Frw.