Burya koko gushaka ni ugushobora! Biragoye kwiyumvisha uko umuntu ukora akazi k’ubuganga akuramo itaburiya akambara isarubeti akurira igikwa agasiga amarangi n’ibindi bituma inyubako n’inzu z’abantu zigaragara ku buryo bw’agatangaza.
Ibigoye ni byo Umugwizawase Delphine amaze imyaka ibiri akora abinyujije mu kigo ‘Ubudasa Wall Paints’ yashinze mu 2021 afatanyije na mugenzi we Nishimwe Henriette. Urukundo bakuze bafitiye gusiga amarangi rwahuye n’amasomo yabyo bigiye hanze y’igihugu amata aba abyaye amavuta.
Nyuma yo kwiga amasomo asanzwe, biyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu myubakire, binjirana udushya twinshi muri uru rwego by’umwihariko kunogereza inyubako [Finissage].
Ikigo Ubudasa Wall Paints bashinze gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye kuko Umugwizawase na Nishimwe babivangamo ubuhanga bwa gihanzi n’ubugeni, bituma ubonye ibyo bakora abihozaho ijisho.
Banakora ibindi bitandukanye bafite ku mutima icyo ari cyo cyose cyatuma inyubako n’inzu z’abantu bigaragara ku buryo bw’agatangaza ari nacyo kibaraje ishinga. Bafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye nazo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka.
Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy’iyo mirimo kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.
Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere.
Uko ahuza kuvura abantu no gusiga amarangi
Nyuma yo kwita ku bamugana nk’umuganga, Umugwizawase, afite akarusho ko kwita ku nzu akaziha uburanga n’ubwiza binyuze mu kuzinogereza mu buryo bugezweho [Finissage].
Mu kiganiro cyihariye Umugwizawase yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko iyo avuye kwa muganga mu kazi aruhuka ari gutekereza udushya yazana mu gusiga amarangi, akabihuza n’ubumenyi yakuye mu ishuri kugira ngo inyubako z’abantu zirusheho kurabagirana.
Biragoye kwiyumvisha uko iyi mirimo yombi ayihuza. Mu myumvire ye, yizera ko umuntu atagira ubwonko bwo gukora ikintu kimwe ahubwo ibitekerezo bitandukanye n’udushya twinshi ari byo byagakwiriye kuranga ikiremwamuntu muri iyi Si itera imbere uko bwije n’uko bukeye.
Ati “Uko mbihuza rero ni uko byose mbikunda. Iyo maze gutanga serivisi zo kwa muganga ndataha naba ndi kuruhuka ngatangira gutekereza udushya nakora mu gusiga amarangi mu buryo butandukanye. Nyuma ndabishushanya nkabishyira no mu bikorwa”.
Umugwizawase ni umuganga wabyize ku rwego rwa Kaminuza, azinduka mu gitondo yakira abamugana kwa muganga aho akora, nyuma y’akazi agakomereza mu gusiga amarangi no guhanga udushya twatuma inyubako z’abantu zigira uburanga buhebuje.
Umugwizawase na Nishimwe bavuga ko gusiga amarangi mu buryo budasanzwe babishobozwa no guha agaciro inyubako y’umuntu kuko iba yaramuhenze. Babanza gukora impagararizi (sample) zitandukanye z’uburyo basiga amarangi ku buryo ubagannye babanza kumwereka agashima ubundi ibyo ahisemo akaba ari byo bamukorera.
Bavuga ko ibi bigendana n’ubujyanama baha ubagannye ku buryo bamukorera ibirambye, bisa neza kandi bihesha agaciro inyubako, nyirayo n’ababikoze.
Gusiga amarangi si iby’abagabo gusa
Nubwo hari abagitekereza ko gusiga amarangi ari umwuga w’abagabo, aba bagore biyemeje kubanyomoza babereka ko Umunyarwandakazi yahawe agaciro, agatinyuka kandi agakora ibintu byiza cyane.
Bahamya ko iyo basize amarangi ubonye inyubako basize atavuga ko yasizwe n’abakobwa.
Umugwizawase ati “Twabanje kubyiga kugira ngo hatazagira utubonamo icyuho. Abenshi baba bibaza niba twabishobora, ukumva umuntu aravuze ngo tuzurira igikwa gute, ariko tubikora neza ku buryo bugaragaza itandukaniro. Kunogereza inzu (Finissage) ni isuku kandi isuku ni umwihariko ku bagore.”
Ubumenyi bwabo ni wo mwihariko nyamukuru bafite kuko ngo uwo ari we wese yasiga amarangi ariko ubumenyi bwisumbuye abifiteho n’uburyo abikoramo ari byo bibatandukanya n’abandi.
Akangurira abagore n’abakobwa gutinyuka niba ari bazima bakumva ko bashoboye, ntibagire ubwoba kuko imirimo yose ishoboka, agashimangira ko nta mirimo y’abagabo nta n’imirimo y’abagore byose bigenwa n’ubushake n’ubwitange.
Ati “Twatangiye ku isoko ry’umurimo bavuga ko gusiga amarangi ari iby’abagabo ariko ntitwacitse intege ari wo musaruro ubona dufite uyu munsi”.
Umugwizawase na mugenzi we bavuga ko ubushakashatsi bakoze bwaberetse ko ibibazo biri mu gusiga amarangi birimo abatabikora by’umwuga bituma inzu zigira ibibazo nta gihe gishize bikozwe.
Ati “Twe dutegura urukuta mu buryo bw’umwihariko nk’uko umutetsi ateka ibiryo runaka akabanza gushaka ibiramufasha hanyuma agateka byose bihari kandi kinyamwuga. Natwe turarutegura ku buryo ibyo bibazo biza nyuma uba wizeye ko bitazaza nyuma y’imirimo wakoze”.
Ibyo babifatanya no kumenya ubwoko bw’ibikoresho bikenewe n’igihe bizamara ‘kuko iyo uguze nk’irangi uba ugomba kumenya igihe rizamara bakita kuri buri kimwe mu buryo bwo gutanga serivisi zinoze’.
Umugwizawase agira inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko guhanga imirimo bishoboka ariko bisaba gutekereza ukareba aho Isi ijya n’aho iva bityo ugahitamo icyo gukora ukirinda kurambirwa.