Ikigo Ubudasa Wall Paints, gikora by’umwihariko imirimo ya nyuma ku nyubako [Finissage] cyiyemeje gufasha abubaka n’abifuza kuvugurura inyubako binyuze mu kugabanya ikiguzi bisaba.
Ubudasa Wall Paints bakora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye.
Hari ugukora ’plafond zigezweho’, gusiga amarangi neza imbere n’inyuma, ibikoni bigezweho, ‘Design’ zongerera inzu ubwiza, kurinda no kurwanya ubukonje ‘Humidite’, ibyumba byiza, ubwiherero n’ibindi.
Kuri iyi nshuro, Ubudasa Wall Paints yashyizeho poromosiyo idasanzwe izafasha abubaka bose kubona ibyiza kandi ku mafaranga make.
Nishimwe Henriette washinze Ubudasa Wall Paints na mugenzi we Umugwizawase Delphine, batangaza ko ‘Kuri iyi nshuro tubafitiye poromosiyo y’akataraboneka aho turi kubaha 20% ku bantu bageze mu cyiciro cyo gukora ‘finissage’ ku nzu zabo, ariko urayihabwa mu gihe uhisemo serivisi zacu zose ari zo gusiga amarange imbere n’inyuma, design zacu, plafond’.
Hari andi mahitamo aho abarimo kubaka aho guhabwa 20% bahitamo kububakiramo amakaro ku buntu. Amakarita y’Ubudasa Wall Paints ajyanye n’iyi poromosiyo araboneka ku cyicaro ku muhanda ujya Kabeza munsi y’ahatewe ubusitani bushya ku kibuga cy’Indege.