Hambere aha umukobwa wuriraga igikwa, yafatwaga nk’inkunguzi cyangwa udashobotse ushaka guca umuco kuko imirimo y’ubwubatsi yari mu yihariwe n’abagabo gusa.

Abagore wasangaga batsindagirwa mu mirimo yo mu rugo yayindi idahabwa agaciro kuko nta faranga yinjiza, bigatuma umugore ahora ategeye amaboko umugabo mu gihe hari icyo ashaka kwikemurira.

Iyi myumvire yavagamo agasuzuguro, gutesha agaciro umugore, kumwumvisha ko ntacyo ashoboye, yashaka n’umugabo na we agafata atyo abo abyaye.

Umugwizawase Delphine na Nishimwe Dusabe Henriette bifashishije politiki ya leta y’u Rwanda yo guha agaciro abagore bakagaragaza icyo bashoboye cyose, biyemeza kwinjira mu mirimo y’ubwubatsi, bazanamo udushya babinyujije mu kigo Ubudasa Wall Paints bashinze.

Ikigo Ubudasa Wall Paints gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye burimo ubuhanga budasanzwe.

Banakora ibindi bitandukanye bafite ku mutima, icyo ari cyo cyose cyatuma inyubako n’inzu z’abantu bigaragara ku buryo bw’agatangaza ari nacyo kibaraje ishinga.

Bafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye nazo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka.

Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy’iyo mirimo kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.

Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere.

Bakuze babikunda ariko ababyeyi babo babahatira kujya kwiga ibindi, ariko ngo burya icyo ukunze gupfa kukuvamo biragorana, basoje amasomo asanzwe bajya kongeraho n’ayo gusiga amarangi muri Turkiya, mu Misiri ubundi baza guhatana ku isoko ry’u Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro Tinyuka Urashoboye gica kuri Televiziyo y’Igihugu, Nishimwe yagize ati “Impano dufite za karemano twongeyeho n’andi masomo kugira ngo tugume ku rugero rwo hejuru. Kuri ubu hari ibikoresho dukura muri Turkiya twifashisha mu kuvura ubukonje bw’inzu tugabikorera mu nzu yawe, hanyuma tukaguha garanti y’imyaka itanu.”

Iyo uganiriye n’abahanga mu myubakire bakwereka ko buriya ubukonje bwibasira inzu buturuka hasi mu butaka bityo iyo utabanje kwita ku musingi w’inzu yawe ngo iyo myuka ihere mu butaka, ntakabuza inzu irangirika.

Kuri iyi ngingo, Nishimwe na Umugwizawase mu kunoza imirimo yabo bahisemo kwirinda aho kwivuza, ubu bakora amatafari bise ‘ingagi’ ashyirwa ku musingi w’inzu hanyuma akabasha guheza iyo myuka mu butaka, nyir’umushinga akubaka igikorwaremezo kizaramba.

Iyo bamaze gukiza ibyo byose bashatse akantu k’umwihariko bakora gashobora kubatandukanya n’abandi ari bwo batangiye gukora ‘designs’ z’amakaro bakora mu migwegwe n’ishwagara na sima, designs ziba zirimo izisohoka (3D), ibituma abantu bashikisharira serivisi zabo ku bwinshi.

Nishimwe ati “Abantu bamenyereye komeka ku nkuta z’inzu zabo biriya bikoresho bya pulasitiki ariko murabizi ko igihugu kirajwe ishinga no kurengera ibidukikije. Twakoze ubushakashatsi dukora ‘designs’ twifashishije ibikoresho by’iwacu nk’imigwegwe n’ishwagara ku buryo ayo makaro ushobora kuyomeka ku nzu cyangwa ukayasasa hasi bijyanye n’icyo wifuza.”

Avuga ko iyo bakora izo ‘designs’ hakagira ibisigara bakongera bakabitunganya (recycle) bakabyifashisha mu gukora izindi ku buryo nta byangiza na bike basiga inyuma cyane ko “kuri twe ibyo abandi bita imyanda ari imari ishyushye mu kazi kacu.”

70% by’abakozi bakoresha bose ni igitsinagore

Bakimara gutangiza Ubudasa Wall Paints babona ko abakiliya batangiye gukunda ibyo bakora Nishimwe we yahise areka ibyo akora atangira guha umwanya wose iyi mirimo nubwo abantu benshi batahwemye kubaca intege babereko ko ari imirimo y’abagabo gusa.

Ati “Wasangaga iyi mirimo ikorwa n’abagabo gusa, ariko nabo bakora mu buryo butatunyuze. Twatangiye guhugura urubyiruko rwiganjemo abakobwa. Twabikoze mu buryo bwo gushyigikira abakobwa kuko burya bafite ingufu ni uko batabona ubashyigikira. Barabikunze baraza tubura uwo dusiga bose tubaha akazi uko bari 40”.

Kugeza uyu munsi hamwe n’abo bakozi bafite mu gihe kitageze ku myaka itatu batangiye iyi mirimo, bamaze gutunganya inzu zigera ku 100 ndetse ngo bari gushaka uburyo batangira kujya bubaka inzu zabo aho kuvugurura izubatswe n’abandi nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wuzuye mu myubakire igezweho mu Rwanda.

Nubwo Dusabe na Umugwizawase bihangiye umurimo mu buryo bwo kwiteza imbere, ibi bikorwa byabo byabereye umugisha n’urubyiruko rugenzi rwabo kuko nyuma yo kubahugura uko bikorwa byabaye akazi kabo ka buri munsi kabatunze.

Iradukunda Anitha ati “Kera nari nzi gutera irangi ariko ntazi ngo mbere yo gutera irangi habanza gukorwa iki. No kuri plafond byari uko. Kuba ndi hano byanyigishije byinshi. Ubu nshobora kureba igikuta bitewe n’uko gikoze nkaba nakigenera ‘designs’ zigikwiriye kandi nkabikora neza.”

Iradukunda avuga ko byanatumye atinyuka kuko “kuba wajya kuri site runaka ukahasanga abagabo ariko ukabikora neza no kubarusha, byanyeretse ko aho ari ho hose nahakora kandi ngatanga umusaruro ushimishije.”

Rutabagisha François wakoranye n’Ubudasa Wall Paints akiri umusore, avuga ko iki kigo cyamufashije gushinga urugo binyuze mu mafaranga bamuhemba.

Ati “Ubu mfite umugore n’umwana. Mbona amafaranga yo kurihira umwana ishuri kandi ngatunga n’umuryango, nafashijwe nabo ibintu byinshi.”

Ubudasa Wall Paints ifite indoto zo kugira uruganda bakaba bakwikorera ibyo batumiza mu mahanga byose kuko ibyo bikorwamo bihari muri Afurika.

Comments

  1. annabrown

    Reply
    April 22, 2021

    Wow, cool post, thanks for sharing.

    • cmsmasters

      Reply
      April 22, 2021

      Happy to be of service.

  2. annabrown

    Reply
    April 22, 2021

    Wow, cool post, thanks for sharing.

    • cmsmasters

      Reply
      April 22, 2021

      Happy to be of service.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
1
Scan the code
Icyatsi.com
Hello
Can we help you?