Uko iterambere ry’u Rwanda ryaguka, ni ko Abanyarwanda baba mu mahanga ‘Diaspora’ n’inshuti zabo barigiramo uruhare mu ngeri zinyuranye zirimo imyubakire, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.
Umwanzuro wa Gatandatu w’Umushyikirano wabaye mu kwezi gushize uvuga ku ‘gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda’.
Ku rundi ruhande, hari bamwe mu baba mu mahanga bagiye batenguhwa n’abo bizeye ngo babakurikiranire ibikorwa imbere mu Rwanda. Iki kibazo cyakunze kumvikana mu bubakirwa n’abagurirwa inzu, zikangirika bidateye kabiri bakaririra mu myotsi.
Ikibyihishe inyuma ni ukuba aba-diaspora bavuye mu mahanga baba badafite umwanya uhagije wo gukurikirana ibikorwa byabo, bikaba intandaro y’uburiganya no guhabwa serivisi zitajyanye n’akayabo baba bashoye.
Umugwizawase Delphine afatanyije na mugenzi we Nishimwe Henriette, bashinze ikigo ‘Ubudasa Wall Paints’ mu 2021 ngo bakemure ibibazo mu myubakire harimo n’ibyo aba-diaspora bahura na byo iyo barimo kubaka mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Umugwizawase yavuze ko bafasha aba-diaspora bubaka mu Rwanda mu bijyanye no kunogereza inyubako byose [finissage] bahereye ku mirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye.
Yakomeje avuga ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge nk’abantu babifitiye ubumenyi, babyize kandi barajwe ishinga no gukora akazi k’ubudasa.
Ati “Aba-Diaspora bakwiye kutwizera kuko dufite ibyiza dukora kandi ntabwo dukorera ku jisho. Dushyiraho uburyo bw’itumanaho n’umukiliya nko gushyiraho uburyo bwa Camera kuri Site imufasha gukurikirana ibikorwa aho ari hose”.
Umugwizawase avuga ko bakorana inama n’umukiliya binyuze ku buryo bw’amashusho ‘Video-Conference’, nibura rimwe mu cyumweru, agahabwa amakuru yose y’ibikorwa bye.
Ati “Buri gikoresho tugiye gukoresha tubanza kumusobanurira uko bikora, icyo bimara, ubwiza bwabyo akihitiramo”.
Nyuma yo kurangiza imirimo, uwakorewe n’Ubudasa Wall Paints ahabwa inyubako ye, akerekwa ibipimo byagendeweho mu gukora ibikoresho byayubatse [uko amarangi yavanzwe…], kugira ngo inzu ye izahorane umwihariko igihe ashatse kuvugurura.
Ibi byiyongeraho garanti y’umwaka umwe ku buryo ibyakwangirika byose bisanwa ku buntu.
Umugwizawase avuga ko muri serivisi batanga ku nyubako y’umuntu harimo ’plafond zigezweho’, gusiga amarangi neza imbere n’inyuma, ibikoni bigezweho, ‘Design’ zongerera inzu ubwiza, kurinda no kurwanya ubukonje ‘Humidite’, ibyumba byiza, ubwiherero n’ibindi.
Ati “Dutanga serivisi ikomatanyije ‘Full Package’ ku buryo nk’umuntu udahari bitamusaba gushaka abantu benshi bamukorera”.
Akomeza avuga ko batanga ubujyanama, bakahabera umukiliya, bakamugira inama z’ibikoresho yakoresha n’ibindi byiza bijyanye n’inyubako yubaka.
Ati “Akarusho ni uko ibikoresho dukoresha tuba dufite aho tubikura byiza kandi bidahenze umukiliya byaba na ngombwa tukabikura mu bindi bihugu bitwegereye kugira ngo umukiliya abone ibyiza kandi adahenzwe”.
Imbamutima z’aba-diaspora bakoranye n’Ubudasa Wall Paints
Ni kenshi humvikana aba-diaspora bizera abantu bakabaha nko kubakorera ku nzu bafite mu gihugu ariko bakabyica ntibabakorere neza, ndetse ugasanga baraharanira inyungu zabo bwite aho gufasa abantu badahari.
Bamwe mu bakoranye n’Ubudasa Wall Paints, bavuga ko babonye itandukaniro kubera serivisi nziza babahaye, bagahabwa umwanya wo gukurikirana ibikorwa byabo nk’abahibereye.
Uwitwa Umulisa Claudine, utuye Montreal muri Canada, yubatse ‘apartments’ mu Rwanda, i Kibagabaga, biramugora kuko atari ahari ariko amenyanye n’Ubudasa Wall Paints, amateka arahinduka.
Ati “Naje kujya kuri Instagram na Website by’Ubudasa Wall Paints, mbona ni ikigo cy’abana b’abakobwa; baramfashije cyane muri finissage y’iyo nzu aho usanga ibyo muvuganye ari byo bakora, itumanaho ryabo ni ryiza, bakora ibintu byiza kandi bubahiriza igihe. Njyewe narabashimye”.
Undi witwa Mucyiza Jacques utuye Chicago, yavuze ko ubwo yari ageze igihe cyo gukora amasuku mu nzu afite mu Rwanda yashatse abanyamwuga bamufasha abona Ubudasa Wall Paints, kandi bamukoreye ibirenze ibyo yifuzaga.
Ati “Nabasabye kumfasha mbabwira ko ntahari bankorera ‘Plafond’, basiga amarange, TV Wall n’ibikoni. Ikintu nabakundiye ni inyangamugabo, bakora neza kandi vuba, niba bahuye n’amakosa y’ibikorwa byabanje barakwereka mugafatanya kuyakosora”.
Jacqueline K Kakiza utuye mu Bubiligi wakorewe n’Ubudasa Wall Paints mu nyubako ze ziri ku Kacyiru, avuga ko atari yizeye kubona uzamufasha mu bijyanye n’ubwubatsi, ariko ibitekerezo bye byahindutse abonye uburyo iki kigo gikorana n’abakiriya, ubwangamugayo n’ubunyamwuga.
Yashimye uburyo yakiriwe ubwo yahamagaraga iki kigo, agasobanurirwa byose kandi akerekwa ibyo gikora nyakuri.
Ati “Ndashaka kuvuga ko gukorana n’itsinda ry’aba bagore ari byo bya mbere bishimishije kurenza ibindi yaba mu bunyamwuga n’umuhate bashyira mu byo bakora”.
Ubudasa Wall Paints bafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye na zo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka.
Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy’iyo mirimo kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.
Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n’iterambere.
Comments
adamgordon
Thanks for sharing this information is useful for us.
cmsmasters
Glad to be of service.
adamgordon
Thanks for sharing this information is useful for us.
cmsmasters
Glad to be of service.